Ikigo RICTA hamwe na ba bafatanyabikorwa (Partners) cyatangije gahunda nshya yitwa “Zamuka n'AkadomoRW” igamije gufasha abacuruzi gukoresha ikoranabuhanga no kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihe byahungabanijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Iyi gahunda kandi igamije kumenyekanisha no kugurisha imbuga za Interineti (website) zikoresha AkadomoRW ku giciro kigabanijwe hifashishijwe ipaki ya poromosiyo itangwa nta kiguzi. Iyi paki iguhesha urubuga (website) rugaragaza:

  • Ibyo ukora
  • Service utanga
  • Aho ukorera na adresi yawe
  • Nimero baguhamagaraho
  • e-mail address 10 z’ikigo cyawe
  • Uzahabwa umwanya wu bubiko ungana na 1GB

Iyi poromosiyo izatangira tariki ya 20 kugeza 31 Mutarama 2021.